Ishyirahamwe ryahuzaga abahanzi ryitwa LIRAM ryashyize ahagaragara amwe mu mazina y’abahanzi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
LIRAM (Ligue Rwandais des Artistes Musiciens) ryerekanye urutonde rw’abahanzi bagera muri 14 bishwe muri Mata 1994 Abo bahanzi bishwe mu gihe cya Jenoside barimo :
1. Sebanani André
Yabaye muri Ochestre ’Impala’, aza no kuririmba indirimbo zimwe ku giti cye nka
a Munyana, Urabaruta, n’izindi.
2. Gatete Sadi
Yamenyekanye muri Orchestre ’Abamararungu’.
3. Bizimana Lotti
Yaririmbaga muri Orchestre ’Ikibatsi’.
4. Rugerinyange Eugène
Yabaye muri Orchestre ’Ingeli’.
5. Murebwayire Mimir
Ni umwe mu ba bahanzi b’igitsina gore bishwe muri Jenoside, akaba yarabarizwaga muri Orchestre ’Les Citadins’.
6. Rugamba Cyprien
Uyu muhanzi wanafatwaga nk’umuhanuzi kubera inganzo ye yarimo kureba kure, yari akuriye Itorero “Amasimbi n’Amakombeâ€. Na we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
https://www.youtube.com/watch?v=T_R8UURBxBU
7. Iyamuremye Saulve
Yabarizwaga muri Korali ’Indahemuka’.
8. Rwakabayiza Berchmas
Yaririmbaga muri ’Korali ya Kigali’.
9. Kayigamba Jean de Dieu
Yaririmbaga muri ’Korali de Kigali’.
10. Kalisa Bernard
Yari umuririmbyi wo muri ’Korali Ijuru’.
11. Karemera Rodrigue
Yaririmbaga ku giti cye, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo mu ndirimbo nka ‘Urwibutso rw’umutoni’, ‘Ndakwibuka’, n’izindi.
12. Uwimbabazi Agnes
13. Bizimungu Dieudonné
14. Sekimonyo Emmanuel
Kayijamahe Schaste, wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho w’Ihuriro ry’Abahanzi nyarwanda (LIRAM), yavuze ko mu mwaka w’2004 ari bwo bakoresheje igitaramo kigamije kwibuka abo bahanzi bishwe muri Jenoside. Icyo gitaramo kikaba cyarahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wa muzika wizihizwa muri Kamena buri mwaka.