Urusamagwe rwateye ubwoba imijyi itatu nyuma yo gutoroka ahororerwa inyamaswa (zoo) muri Ukraine.
Abapolisi n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu burasirazuba bwa Silovakiya basabye abaturage kwitonda nyuma yuko uru rusamagwe ruhungiye ku mupaka.
Umujyi wa Ulic wabwiye abaturage ku cyumweru kugabanya ingendo zabo hanze.
Polisi yavuze ko bamenyeshejwe iby’iyi nyamaswa yatorotse aho yabaga.
Abategetsi ba Silovakiya basabye abantu guhita babamenyeshamu gihe hagira uyibona.
Ku wa mbere, Minisiteri y’ibidukikije ya Silovakiya yavuze ko nta nyamaswa nshya zigeze ziboneka.
Umuyobozi wa parike, Miroslav Bural, yatangarije ibiro ntaramakuru bya Silovakiya Tasr, ko iyi nyamaswa mu ntangiriro yari muri pariki mu burasirazuba bwa Ukraine ariko ikajyanwa mu burengerazuba bw’igihugu kubera igitero cy’Uburusiya.Kuri ubu imigi itatu ihangayikishijwe niyi nyamaswa yinkazi.