in

Abakinnyi ba Rayon Sports basabiye mugenzi wabo igihano gikomeye nyuma y’igihe kinini ateza umwiryane

Abakinnyi batandukanye b’ikipe ya Rayon Sports basabye umuzamu Hategekimana Bonheur kutazongera gusagarira mugenzi we Ramadhan Awam Kabwili ukomoka mu gihugu cya Tanzania.

Kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo hatangiye kuvugwa amakuru y’uko Hategekimana Bonheur atumvikana na Ramadhan Kabwili ndetse aba bombi bakaba barashyamiranye mu mukino batsinzemo Mukura Victory Sports ibitego 2-1 maze bakizwa na Ndizeye Samuel.

Nyuma y’uko Ramadhan Kabwili akinnye umukino wa Singida Big Stars FC akawusoza atinjijwe igitego abakinnyi batandukanye ba Rayon Sports batangiye kumubonamo ubushobozi bwo kuzafasha byinshi ikipe.

Amakuru yizewe YEGOB yahawe n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports, ni uko nyuma y’umukino banganyijemo na Singida Big Stars FC, abakinnyi n’abatoza bose baraganiriye bumvikana ko umukinnyi uzongera guteza umwuka mubi azahanwa ku buryo bukomeye.

Hari andi makuru avugwa ko umutoza Haringingo Francis Christian yabwiye Hategekimana Bonheur ko niyongera gushotora Ramadhan Awam Kabwili azabihanirwa kuko uyu mutoza atifuza ikintu cyateza umwuka mubi mu rwambariro.

Iyi kipe imaze imyaka irenga itatu idatwara igikombe cyangwa ngo isohokere u Rwanda mu mikino Nyafurika, uyu mwaka Haringingo Francis Christian n’abatoza bamwungirije basinye ko bazahesha iyi kipe igikombe cya 10 cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urusamagwe rwahungabanyije imigi itatu

Umucunguzi w’ikipe y’igihugu Amavubi akomeje kwandikisha amateka hanze y’u Rwanda