Urupfu rwe rwabanje kugirwa ibanga, undi munyamakuru wa 3 yapfiriye muri Qatar mu gikombe cy’isi.
Kuri uyu wa mbere nibwo hatangajwe ko umunyamakuru wa 3 yapfiriye mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kiri kubera muri Qatar, nyuma y’amasaha macye uwa 2 apfuye.
Roger Pearce wari umuyobozi ushinzwe tekiniki (Technical Director) kuri Tereviziyo yitwa ITV Sport byamaze kwemezwa ko yitabye Imana ari mu mikino y’igikombe cy’isi, aba uwa 3 upfuye nyuma ya Grant Wahl wakomokaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Khalid Al-Misslam we wari usanzwe yaravukiye muri Qatar.
Uyu mugabo witwa Roger Pearce yapfuye imikino y’igikombe cy’isi igitangira ku itariki 21 z’ukwa 11, apfira mu mukino wari wahuje ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe na Wales ariko urupfu rwe rwatangajwe ejo hashize kuwa 1.
Roger Pearce wapfuye afite imyaka 65 ngo yateganyaga gusezera itangazamakuru mu byumweru 5 biri imbere, nk’uko umunyamakuru ukora kuri BBC witwa Neil Stainsby wari inshuti ye magara abitangaza.
Uyu munyamakuru yari yaratangiye gukora kuri ITV Sports guhera muri 2001 ari umunyamakuru usanzwe, nyuma muri 2008 nibwo yabaye umuyobozi ushinzwe tekiniki.