Abatunze ifarasi bamaze gushyirwa igorora, kuko uruganda rwa Adidas rwashyize hanze urukweto rugenewe aya matungo afasha abantu mu buryo butandukanye.
Ni inkweto zizajya zigurwa n’umugabo zigasiba undi, cyane ko umuguru umwe w’izi nkweto ufite agaciro k’arenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
CNN itangaza ko izi nkweto zahanzwe n’umunyabugeni wo muri Kentucky witwa Marcus Floyd ku bufatanye n’ikigo cy’ubukerarugendo cya Lexington, muri gahunda yiswe VisitLex, aho begereye uyu munyabugeni mbere y’isiganwa ry’amafarasi rizwi nka “Breeder’s Cup” riteganyijwe kubera muri Lexington muri uku kwezi.
Floyd asanganwe izina rinini mu by’ikorwa ry’inkweto bitewe n’ubunararibonye abifitemo, cyane ko yanitabiriye gahunda yamaze iminsi ine yiswe “SGRN”, yari igamije kwigisha uko wahindura inkweto ukongera ukayiha imiterere runaka ushaka bitewe n’ikigamijwe.
Avuga ko bimufata nibura amasaha 17 kugira ngo abe arangije gukora umuguru umwe w’izi nkweto, aho ahera ku kugura inkweto zisanzwe, akanatanga urugero ku zamamaye za Air Jordan akabona kuzibyazamo iz’ifarasi bijyanye n’imiterere y’ibinono byazo.
Abakiliya bazifuza bamaze gushyirirwaho uburyo batangira kuzibona, aho iza make zihagaze agera ku 1200 y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 1.2Frw.
Amafoto y’izi nkweto yihariye ibitekerezo by’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse na Floyd ubwe yagize ati “sintekereza ko hari n’umwe muri twe wari uzi ko ibintu byagera kuri uru rwego.”
Agaragaza ko yatewe ishema na byo kandi akanashimangira ko izi nkweto zihari ndetse zambarwa.