in

Urukundo Zari akunda umugabo yasimbuje Diamond Platnumz rwatumye akorera abana be igikorwa cyatunguye benshi.

Umuherwekazi Zari Hassan ukomoka muri Uganda, kuri ubu usigaye wibera muri Afurika y’Epfo yatunguye abatari bake nyuma yo gufata icyemezo cyo kugurira abana be b ‘Ababahungu inzu ebyiri zo kubamo,aho bikekwa ko ashaka kwisanzura mu rukundo n’umukunzi we mushya yasimbuje umuhanzi Diamond Platnumz bahoze bakundana.

Ubusanzwe muri Uganda iyo umwana w’umuhungu agejeje imyaka 17 aba akuze bihagije ku buryo umuryango umwemerera kuba yakwigenga akabaho wenyine. Abatari bakcy batunguwe no kubona Zari Hassan aha ubu burenganzira abahungu be babiri Pinto Tlale w’imyaka 17 na Raphael Semwanga Junior yabyaranye na nyakwigendera Semwanga.

Aba bahungu buri wese yamuguriye inzu zirimo ibikoresho byose mu gace kamwe. Ubu abari abavandimwe babaye abaturanyi. Ibitangazamakuru byinshi birimo Blizz.co.ug na mbu.ug byanditse ko Raphael Semwanga Junior uri gukabakaba mu myaka 16 yatunguwe n’ubu burenganzira bwo kwigenga bahawe.

Hari amashusho yashyizwe ahagaragara Zari aha urufunguzo uyu muhungu muto Raphael Semwanga Junior ukurikira imfura ye rw’inzu yamuguriye. Yarumuhaye abavandimwe be Princess Tiffah, na Prince Nillan yabyaranye na Diamond bareba maze batembere iyi nzu uyu muvandimwe wabo agiye kwimukiramo. Zari kandi yasezeranyije uyu muhungu ko azakomeza kubaba hafi nk’umubyeyi akabaha buri kimwe cyose bakeneye bakabaho mu buzima bwiza.

Abana Zari Hassan yabyaranye na Ssemwanga wahoze ari Umugabo we.

Nk’uko ibi binyamakuru byabigarutseho abatari bacye bibajije icyatumye Zari yimura aba bahungu be barimo n’utaruzuza imyaka 17. Ngo hari abatekereje ko Zari adakeneye ko abahungu be bamenya amabanga ye n’umukunzi we mushya [Dark Stallion] ku buryo akeneye rugari n’uburenganzira busesuye mu rukundo akaba ari byo bishobora kuba byatumye afata umwanzuro wo kwimura abahungu be.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya ku munsi mukuru wa Ei Al-Fitr wizijwe uyu munsi ku isi.

Abaslay Queen bagiye muri hoteli gushaka abagabo bakura ibyinyo barababura||ibyababayeho nyuma biratangaje