Bavuga ko urukundo ari impumyi ,ndetse ko akuzuye ku mutima gasesekara ku munwa. Ibi byabaye ku mukobwa w’imyaka 26 wemeye gukora ubukwe n’umusaza w’umuzungu w’imyaka 70 y’amavuko.
Ubu bukwe bwabereye muri Benin bwatangaje abantu benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kubera ikinyuranyo cy’imyaka y’aba bombi.
Uyu mukobwa ukomoka muri Benin bivugwako yari amaze imyaka igera kuri ibiri akundana n’uyu muzungu.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru B-News, uyu mukobwa yahamijeko urukundo arirwo rwabahuje akumva ntawundi mugabo akeneye atari uyu nguyu bakoze ubukwe.
Yagize ati “Abantu benshi bakomeje gutangazwa n’ikinyuranyo cy’imyaka n’umukunzi wanjye ariko bakirengagiza ko namukunze ndetse nkiyemeza kubana nawe ubuzima bwanjye bwose..”