Urukundo umukobwa yemereye Meddy mu gitaramo cyaberaga I Nyamasheke rukomeje gukemangwa niba ari ukuri cyangwa byari ugushimisha abafana bari bakitabiriye.
Meddy uri mu bitaramo bizazenguruka mu ntara zose z’u Rwanda, yaba yaboneye umukunzi ku rubyiniro I Nyamasheke ubwo yabarizaga umukobwa ku rubyiniro niba yakemera kumubera umugore umukobwa nawe akemera atazuyaje.
Ngabo Medal uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Meddy, mu minsi ishize nibwo yari yatangaje ko nta mukobwa afite bakundana ndetse anatangaza umukobwa yifuza uko yaba ateye.
Meddy ari kumwe n’inkumi yamwemereye urukundo i Nyamasheke
Mu kiganiro Meddy yagiranye n’itangazamakuru mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, yavuze ko yifuza umukobwa wubaha Imana .
Meddy yagize ati,”Ndashaka umukobwa wubaha Imana kandi uzamfasha kubaha Imana ndetse akamfasha no gutoza abana tuzabyara kubaha Imana” ati sinifuza gukora ikosa ryo gushaka umukobwa utazi Imana kandi utayubaha, ati kandi sinifuza kuba nabaho ntishimye ubuzima bwanjye bwose biturutse ku mahitamo mabi y’urushako kuko jyewe nifuza kubaho ubuzima bunezeza Imana ati rero niyo mpamvu nifuza uwo tuzafatanya kuyinezeza”.
Ese koko uyu mukobwa yabarije i Nyamasheke niba yiteguye kumubera umugore ni we ugiye kuba umukunzi we? Ese yaba yujuje ibi yavugaga ko umukobwa yifuza agomba kuba yujuje? Ubu turi kugerageza kuvugana na Meddy ngo tumenya ikiza gukurikira, niba yari akomeje cyangwa yabivuze ari uburyo bwo gushimisha abafana be bari I Nyamasheke,ubwo tuzabagezaho icyo uru rukundo aruvugaho mugihe nyamara yabivugiye imbere y’imbaga y’abantu.
Ibitaramo Meddy ari gukora birakomereza i Huye kuri iyi tariki 07/10/2017, Musanze ku itariki 14/10/2017 bisozereze mu gitaramo gikuru i Rubavu ku itariki 21/10/2017.