in

“Urukozasoni” Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’Abagore ya Suède bategetswe kwereka abaganga imyanya yabo y’ibanga

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Suède bategetswe kwereka abaganga imyanya yabo y’ibanga, kugira ngo harebwe niba bemerewe gukina Igikombe cy’Isi cya 2011.

Aya makuru yaciye igikuba yashyizwe ahagaragara n’uwahoze ari myugariro wa Suède, Nilla Fischer, mu gitabo cye yise “I Didn’t Even Say Half Of It”.

Uyu mugore w’imyaka 38 wakiniye Suède imikino 194 mpuzamahanga, yasobanuye uburyo ibizamini byakozwe n’umukozi w’umugore wita ku kunanura imitsi y’abakinnyi, mu mwanya w’umuganga.

Yahishuye ko hakozwe ibijyanye no kureba igitsina nyakuri cy’umukinnyi, nk’uko byari byategetswe na FIFA ko amashyirahamwe agomba kwemeza niba abakinnyi bayo ari abagore.

Isuzuma Fisher yavuze ko ryari “urukozasoni” ryabayeho nyuma y’uko hari ibirego byagarukaga ku Ikipe y’Igihugu ya Guinée Equatoriale ko ifite abakinnyi batari abagore, biturutse ku makipe ya Ghana, Nigeria na Afurika y’Epfo.

Muri icyo gitabo cye, Fischer wasezeye gukina umupira w’amaguru mu Ukuboza, yanditse ati “Twabwiwe ko tutagomba kogosha hariya hasi mu minsi iza kandi tuzereka umuganga imyanya yacu y’ibanga.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Manishimwe Djabel wirukanwe akerekana ko ntacyo bimubwiye yamaze kurangizanya n’ikipe yagize umugore APR FC 

Ubwo arahaze! Umugabo yihaye intego yo kumara amasaha menshi arimo kurira -AMAFOTO