Urukiko rw’Ibanze rwa KicukiroUrukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 27 Ukwakira 2023, rwafashe icyemezo cyo gufunga Kazungu Denis indi minsi 30 muri igorero rya Nyarugenge ruri i Mageragere.
Kazungu ntiyageze mu cyumba cy’urukiko mu gihe cy’iburanisha.
Kazungu Dennis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, yemera ko yakoreye abantu 14.
Zimwe mu mpamvu Ubushinjacyaha bugaragaraza zo kumwongererera iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo ni uko bugikora iperereza, no gukusanya ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho.
Bwagaragaje kandi ko mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo ishize bwagerageje gukusanya imyirondoro y’abakorewe ibyaha nubwo itaramenyekana kuri bose.
Bwasabye ko mu gihe Urukiko rwakongerera igihe cy’iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo Kazungu Dennis, byaba umwanya wo gukusanya amakuru n’imyirondoro ku bantu yishe n’abo yakoreye ibyaha.
Uregwa yabajijwe icyo avuga kuri icyo cyifuzo cy’ubushinjacyaha,asubiza ko nta kibazo.
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma kazungu Densi akekwaho ibyaha akekwaho, rutegeka ko aguma gufungwa by’agateganyo kandi akaguma gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge.
Urukiko rusoza rwibutsa ko kujurira iki cyemezo ari iminsi itanu uhereye ku munsi icyemezo gisomeweho.