in

Urukiko rwanzuye ikirego Danny Nanone aregwamo n’uwo babyaranye

Mu rubanza umuhanzi Dany Nanone yaregwagamo n’uwo babyaranye, urukiko rwaje kwanzura ko Danny Nanone azajya atanga indezo, ndetse ko uyu mwana yandikwa mu gitabo cy’inyandiko y’amavuko.

Umwanzuro y’urukiko

Icyemezo cy’urukiko rwafundikiwe rwemeje ko umwana utatangajwe amazina ye ku mpamvu zo kubungabunga uburenganzira bwe yabyawe na Ntakirutimana Danny akaba agomba kumwandikwaho.

Urukiko rwategetse ko uwo mwana yandikwa mu gitabo cy’inyandiko y’amavuko mu murenge wa Kigarama.

Urukiko kandi rwategetse ko Ntakirutimana Danny atanga indezo y’ibihumbi ijana (100,000 Frws) buri kwezi.

Urukiko rwategetse ko Ntakirutimana Danny yishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi icumi (10,000Frws) atayatanga mu gihe giteganywa n’amategeko akazavanwa mu bye ku ngufu za Leta.

Iyi nyandiko isoza ivuga ko ‘Niko rukijijwe kandi rusomewe mu ruhame none ku wa 21/07/2023’

Abitabiriye

Urega: Busandi Moreen

Uregwa: Ntakirutimana Danny

Inteko

Umucamanza ni Uwizeye Ftakanwa Nadine

Umwanditsi yari Muvunangabo Marius

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yayivugiyeho amagambo adasanzwe! Sunny yishimiye bikomeye cyane gufata ifoto “Serifi” arikumwe n’umukuru w’igihugu -IFOTO

“Ni babona ibyabavuzweho noneho barahita bashaka” Israel Mbonyi, Seburikoko, ndetse na Man Martin bataramiweho biratinda nyuma yo gusanga aba basore bose bahuriye ku kintu kimwe