Urukiko rwa Maricopa County Justice ruherereye muri Leta ya Arizona rwafashe umwanzuro wo gusohora Bad Rama mu nzu yakodeshaga mu Mujyi wa Phoenix. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko nyir’inzu, Basil Maseveriyo, areze Bad Rama amushinja kutishyura ubukode no kwanga kuva mu nzu.
Ku wa 12 Gashyantare 2025, Bad Rama yashyize hanze amashusho avuga ko ahangayikishijwe n’ikibazo afitanye na Basil. Yavugaga ko yamujyanye mu nkiko atabikwiye ndetse n’inyandiko yakoreshejwe mu rubanza ari impimbano. Nubwo atigeze avuga neza ibyo aregwa, Bad Rama yashimangiye ko Basil yamushoye mu manza nyuma yo kumusaba kwishyura ibihumbi 30$ by’akazi bakoze hamwe mu bihe byatambutse.
Nubwo Bad Rama atifuje kuvuga byinshi ku cyemezo cyafashwe, IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye inyandiko y’urubanza yemeza ko ku wa 12 Gashyantare 2025 urukiko rwemeje ko agomba kuva muri iyo nzu. Iki cyemezo cyashingiye ku kuba Bad Rama yari amaze igihe atishyura ubukode bwari bumaze kugera ku 6,900$.
Nyuma yo kwanga kwishyura no gusohoka ku bushake, urukiko rwategetse ko Bad Rama atabarwa mu nzu ya Basil kandi akanishyura ayo mafaranga yose yari amubereyemo. Amakuru yizewe avuga ko Basil yari amaze igihe asaba Bad Rama ko yava mu nzu, ariko akabyanga, ari nabyo byatumye afata icyemezo cyo kwitabaza inkiko, bikarangira urukiko rumushyigikiye.