Abaganga batunguwe n’ uruhinja rwavukanye umurizo muremure kandi udasanzwe, rwavukiye ibyumweru 35, aho bavuga ko uru ruruhinja ngo ni rumwe muri 40 zavutse zimeze gutya mu mateka y’abantu.
Uyu mwana udasanzwe yavutse afite umurizo wa 12cm uri ku itako ryibumoso, ufite umubyimba wa 4cm z’ubunini ku mpera.
Abaganga bo mu bitaro by’abana bya Albert Sabin i Fortaleza, muri Brazil, bakuyeho uyu mwana umurizo wari ufashe ku kibuno ndetse n’uyu mubyimba w’inyuma.
Uko uyu mwana yavutse nuko yabazwe byanditswe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi bw’abana bato, byerekana amafoto ashimishije y’umugereka anasobanura uko byagenze.
Biragaragara ko twese twari dufite umurizo mu gihe twari munda, ariko mugihe cyibyumweru bya nyuma ukavaho.
Abaganga bo muri Brazil bemeje kandi ko umurizo w’uyu mwana utarimo amagufwa, byatumye uba “umurizo nyawo w’umuntu” kandi uyu mwana yabaye uwa 40 wavukanye umurizo mu bantu bazwi babayeho ku isi uhereye mu kinyejana cya 19 ubwo byavugwaga bwa mbere.Uyu mwana yavutse mu mpera z’umwaka ushize.
Ibizamini byakozwe mbere yo kuvuka k’uyu mwana ntibyashoboye kwerekana uyu murizo, ariko kubw’amahirwe ultrasound yemeje ko bitajyanye na sisitemu yumwana, isuzuma ryemeje ko ntaho uhuriye n’ubwonko bw’uyu mwana bituma ukatwa.