in ,

Urugamba rukomeye rwatangiye hagati ya Real Madrid na Fc Barcelona ku mukinnyi ukomeye

Classico

Mu gihugu cya Espagne amakipe ari guhatanira bikomeye igikombe cya champiyona cy’uyu mwaka akaba yatangiye kurambagiza abakinnyi azifashisha muri Saison itaha. Nkuko bisanzwe bimenyerewe aya makipe ntajya arwanira cyane abakinnyi kuko adafite imikinire imwe, ariko iyo bigeze aho gushaka umukinnyi umwe biba bikomeye, ni kubwizo mpamvu rero urugamba rukomeye rwo gushaka kuzana myugariro ukinira ikipe ya Arsenal Hector Bellerin umunya Espagne w’imyaka 22.Image result for hector bellerin

 

Uyu mukinnyi myugariro w’ikipe ya Arsenal, amakuru dukesha ikinyamakuru Marca aravuga ko aya makipe yombi yatangiye kohereza abayahagarariye kujya kuneka imikinire ye ndetse no gutangira kwegera umuhagarariye mu mategeko, ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal kugirango bumvikane ku giciro cye ndetse babe banamugura mu mpeshyi iri kuza. Uyu mukinnyi nkuko tubikesha The evening standard kandi akaba ahagaze akayabo ka Miliyoni 50 z’amayero ku ikipe yose yifuza kumukura Emirates.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: Cristiano Ronaldo yagambaniye umukinnyi ukomeye wa Real Madrid amubuza kugera ku nzozi ze

Karina by Dream Boys