“Uru rwego twari tuziko Amavubi yarurenze” Amavubi yagiye gukina muri Kenya akina yambaye imyenda idasa
Uyu munsi tariki ya 25 Ugushyingo 2023, Amavubi yabatarengeje imyaka 18 yagiye gukina n’ikipe y’abatarengeje 18 ba Somalia, ni umukino wabereye muri Kenya, ndetse waje kurangira Amavubi atsinze 1 – 0.
Gusa n’ubwo uyu mukino wari mwiza ku Mavubi ariko Amavubi yasize inkuru imusozi kubera abakinnyi bayo bari bambaye imyenda idasa hose kandi ari ikipe y’igihugu.
Abasore b’Amavubi bamwe bari bambaye imyenda ifite nimero ziri mu tuntu tw’udukaro, naho abandi ntaturiho, si uyu musore gusa kuko n’abandi bari bambaye imyenda imeze gutyo cyane cyane ku mipira imbere.
Niba witegereza neza urabona ko ku mipira imbere bamwe badufiteho ariko abandi tukaba tutariho.