Urubuga rwa yourtango.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko isesengura ryagaragaje ko ubu buryo bwo gushaka umunezero bukorwa n’abagabo bakiri bato, bugenda bwiyongera uko bwije n’uko bucyeye.
Uyu William Jonson yagaragaje ko abagabo bafite ibyago byinshi byo gufatwa na Virus ya HPV igihe cyose bakoze igikorwa cyo kurigata mu gitsina cy’abagore.
Yakomeje agaragaza ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’abagabo batandukanye, bo bafite ibyago bike byo kwandura Virusi ya HPV ugereranyije n’abagabo, ibi ngo bikaba biterwa n’ubudahangarwa bw’umubiri wabo.
Banavuze kandi ko imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa yongera ibyago byo kurwara kanseri ifata ibice byo mu kanwa ku kigereranyo cya 22%, ndetse ko yiyongereye kugera kuri 25% mu myaka 20 ishize.