in

Unyamakurukazi Annet Mugabo wa Radiotv10 mu rugendo rugana muri Qatar

Umunyamakurukazi wa Radiotv10 Annet Mugabo ukora ikiganaro cy’amakuru y’umukino kuri iyo television ubu ari mu byishimo bikomeye mbere yuko igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar kibura iminsi micye kizatangira ku itariki ya 20 Ugushyingo.

Uyu mukobwa ubu ari kwitegura gushaka itike y’indege ijya muri Qatar kuko niwe wataranyijwe mu banyamakuru ba Radiotv10 ni we uzajya gukurikirana ibizabera aho muri Qatar.

Yavuze ko afite amatsiko yo kuvugana n’ibyamamare bizaba biri muri icyi gikombe nka Kylian Mbappe w’ubufaransa, Lionel Messi wa Argentina, Cristiano Ronaldo wa Portugal ndetse n’abandi batandukanye avuga ko azakora uko ashoboye avugane nabo.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko azava i Kigali ajya muri Qatar ku itariki ya 18 Ugushyingo igikombe cy’isi kirabura iminsi ibiri gusa ngo gitangire kandi ngo yiteguye guhangana n’ikirere cyo muri Qatar kigira ubushyuhe bwinshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Davis D akomeje kwemeza abanyarwanda ko ashoboye

Umusore w’imyaka 25 yatawe muri yombi azira kugurisha imodoka ya Nyina