Nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) gihagarikiye by’agateganyo ku isoko ry’u Rwanda inzoga z’Umuneza na Tuzane kubera kwica abantu, kuri ubu haravugwa undi muntu wahitanwe n’izi nzoga mu Murenge wa Kimihurura.
Ni mu Kagali ka Kimihurura mu Mudugudu w’Ubumwe, mu Murenge wa Kimihurura, ahavugwa umugabo witwa Hakizimana Jeremy ufite imyaka 42 wapfuye yishwe n’inzoga yitwa Umuneza.
Uyu abaye umuntu wa 8 wishwe n’iyi nzoga muri uyu murenge mu gihe kitarenze iminsi 5 nk’uko abaturage babitangarije Flash dukesha iyi nkuru.
Abatuye muri aka gace bavuga ko bagendeye ku mubare w’abamaze guhitanwa nayo, leta ikwiye guca burundu izi nzoga ihereye mu ngo z’abaturage kuko ariho ziri gucururizwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimihurura buravuga ko aya makuru bwayamenye kandi ko bugiye gukora ingenzura rigamije kureba ko izi nzoga zitagicuruzwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), cyari giherutse gutangaza ko inzoga z’Umuneza na Tuzane zabaye zihagaritswe hashingiwe ku igenzura ryakozwe, nyuma ya raporo z’abantu bageraga kuri bane bikekwa ko bapfuye nyuma yo kunywa zimwe muri zo.