Undi mukinnyi ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports yiyongeye kuri Mbirizi Eric na Rafael Osaluwe baheruka kuvunika

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ukina ku ruhande mu bwugarizi witwa Ganijuru Ellie yagize imvune yiyongera kuri Mbirizi Eric, Osaluwe na Rwatubyaye Abdul bamaranye igihe imvune.

Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports ifite ibibazo bitandukanye by’imvune mu bakinnyi bayobowe na Mbirizi Eric kugeza ubu bataragaruka mu kibuga.

Iyi kipe mu myitozo imaze iminsi ikora kuva kuri uyu wa kabiri yitegura ikipe ya Mukura Victory Sport birakina uyu munsi ku cyumweru yahise ivunikisha Ganijuru Ellie usanzwe afasha cyane iyi kipe ya Rayon Sports, gusa ntibiratangazwa ko atazakina.

Rayon Sports ntabwo ibintu bikomeje kumera neza cyane ko ari ikipe ivuga ko uyu mwaka ishaka gutwara igikombe cya Shampiyona baheruka mu myaka itari micye ishize.

Iyi kipe iheruka gutsindwa n’ikipe ya Kiyovu Sport mu mukino wari ukomeye ku mpande zombi haba mu kibuga ndetse no hanze ya cyo. Abantu bakurikira iyi kipe bavuga ko ari ikipe nziza kandi itanga icyizere nubwo abakinnyi bamwe yaguze bakomeje kuyitenguha.

Rayon Sports izakina na Mukuru Victory Sport ifite abakinnyi bari bamaze iminsi mu mvune aribo Onana ndetse na Nishimwe Blaize bose banakoreshejwe ku mukino batsinzwemo na Kiyovu Sport ibitego 2-1, ariko bagiyemo basimbuye.

Written by Philcollens

Niba inkuru ikubangamiye wampamagara
Tel : +250784798373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video: nyuma yo kubona ko ibihangange bikomeje guhura n’invune, Messi bamufatiye ingamba zikarishye zimurinda imvune

Mvukiyehe Juvenal yasabye abashinzwe Kiyovu Sport ikintu kimwe gusa kugirango akomeze kuyobora iyi kipe