Ikipe ya Fc Barcelona nyuma yo kwibasirwa n’inkiko kuri bamwe mu bakinnyi bayo, nka Neymar Jr washinjwaga amanyanga mu igurwa rye muri iyi kipe, ndese na Lionel messi wahamijwe icyaha cyo kunyereza imisoro ku mushahara we, ndetse na Javier Maschelano washinjijwe iki cyaha cyo kunyereza imisoro, kurubu rutahizamu wayo Luis Suarez nawe ari mu mazi abira yerekeza muri gereza.
Nkuko tubikesha itangazo ry’ikinyamakuru El Mundo cyandikira muri Espagne, rutahizamu Luis Suarez nawe akaba yatangiye kuburana mu nkiko ashinjwa nawe kunyereza imisoro ku mafaranga yose yinjiza. Nkuko iki kinyamakuru cyabyanditse iki kirego gifite ibimenyetso simusiga bigaragaza iri nyerezwa, bikaba bihangayikishije bikomeye Luis Suarez n’umuhagarariye mu mategeko ndetse n’ikipe ya Fc Barcelona muri rusange. Bikaba bivugwa ko uyu musore yatanze impapuro mpimbano zigaragaza amafaranga atariyo yinjije mu rwego rwo gukwepa imisoro. Ibi tukaba dukomeje kubakurikiranira uko bizagenda.