Muri iki gihugu cy’ubwongereza ntihasiba kugaruka amakuru menshi agiye atandukanye yerekana abakinnyi ko bagiye bafata ku ngufu abana n’abagore, aba bakinnyi ni abagiye bakomeye mu makipe nayo y’amazina mu bwongereza.
Nk’uko byatangajwe na pilisi ya metropolitan ni uko uwo mukinnyi utatangajwe amazina kubw’ikibazo cy’umutekano we no kubaha iperereza, nubundi yari yarashijwe ibindi byaha bigendanye n’ihihotera mu mwaka ushize.
Nk’uko amakuru make yavuye mu iperereza abitangaza ni uko uyu mukinnyi yafashe umukobwa ku ngufu uri mu kigero k’imyaka 20, akaba yari amaze igihe ashakishwa gusa ubu akaba yafatiwe mu majyaruguru y’umujyi London.
Uyu mukinnyi yari mu myitozo yitegura n’ikipe ye kujya mu mikino ya mbere ya zashampiyona iyo bakunze kwita Pre-season ndete n’ikipe ye y’igihugu yari kuzitabira imikino y’igikombe cy’isi mu kwezi ku Ugushyingo muri Qatar.