in

Undi muhanzi w’icyamamare arafunzwe

Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Kizz Daniel afungiye hanze ya Nigeria kubera kwanga kujya kuririmba mu gitaramo yishyuriwe.

Ku mbuga nkoranyambaga hari kuvugwa amakuru y’uko Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, wamenyekanye nka Kizz Daniel afunze kubera kwanga kujya kuririmba ku rubyiniro.

Hashingiwe ku butumwa bwashyizwe kuri Instagram y’umunyamakuru w’imyidagaduro, Stella Dimoko, uyu muhanzi yatawe muri yombi ejo hashize kuwa Gatanu, tariki 13 Ukwakira 2023.

Yanditse ati: “Kizz Daniel yafatiwe ku nkombe za Côte d’Ivoire nyuma yo guhabwa amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu y’amadorali ariko akanga kujya kuri stage ngo akore igitaramo ku wa kane tariki ya 12 Ukwakira 2023. Yatawe muri yombi na CAF, ubu akaba afunzwe.”

Si ubwa mbere Kizz Daniel afungiwe ibi bintu kuko no muri Kanama 2022, yabuze mu gitaramo ‘Summer Amplified Show’ yagombaga kuririmbamo muri Tanzania.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ubu sinshobora gutangaza intambwe ikurikira” Me Nyembo wunganira Prince Kid yashyize abakunzi ba Kid mu mayira abiri

Prince Kid wakatiwe imyaka 5 muri gereza aracyari kwinywera ka wine agasomeza ifunguro yateguriwe n’umugore Miss Iradukunda Elsa