Binyuze mu kiganiro akorera kuri radiyo Kiss Fm kitwa The Kiss Drive ,umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin ,umukobwa yamubwiye ko agiye kugurisha intama yasize mu cyaro ku bwe.
Uyu mukobwa wahamagaye mu kiganiro kuri radiyo wumvaga anejejwe no kuvugisha uyu munyamakuru ,cyakora amatsiko amurusha imbaraga ahita abanza kubaza uyu munyamakuru niba afite umugore ,aho yagize ati:” Umva se ka nkubaze basi Please (pulizi) ,,, ufite umugore?”
Austin acyumva ikibazo abajijwe yakubise agatwenge ariko umukobwa akomeza kumubaza niba afite umugore ,undi agera ubwo amubwira ko nta mugore afite ,umukobwa ahita amubwira ko yiteguye gusubira mu cyaro akajya kugurisha intama yahasize kugirango aze babane nk’umugore n’umugabo
.