in

Umwongereza w’igihangange ufite ibikombe 4 bya Tour de France yageze i Kigali mu kwitegura Dour du Rwanda 

Umwongereza w’igihangange ufite ibikombe 4 bya Tour de France yageze i Kigali mu kwitegura Dour du Rwanda.

Igihangange mu mukino w’amagare Chris Froome na bagenzi be bakinana muri Israel Premier-Tech yo muri Israël basesekaye mu Rwanda aho bitabiriye Tour du Rwanda 2023.

Chris Froome, abakinnyi n’abandi baherekeje Israel Premier-Tech bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, ahagana saa Munani na 52 zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Gashyantare 2023.

Yageze i Kigali ari kumwe n’itsinda rinini ririmo n’abakinnyi bane bakinana muri Israel Premier Tech.

Froome w’imyaka 37, ni umwe mu bakinnyi bafite ibigwi byinshi mu mukino wo gusiganwa ku magare. Yegukanye Tour de France inshuro enye (2013, 2015, 2016 na 2017).

Chris Froome yasesekaye mu gihugu habura iminsi itatu ngo Tour du Rwanda itangire. Yiyongereye ku yandi makipe yageze mu Rwanda, aho yiteguye iri siganwa ry’iminsi umunani.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakobwa 5 bakurura abagabo kurusha abandi kuburyo bazatuma ingo zabandi zisenyuka

Chelsea ikomeje kuba insina ngufi icibwaho urukoma na buri wese