in

Umwiryane watangiye gututumba muri Murera! Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yagiranye amakimbirane n’umwe mu bakinnyi none abakinnyi bacitsemo ibice kuko hari abashyigikiye umutoza abandi bagashyigikira mugenzi wabo

Nyuma yo gutsindwa na Al Hilal, muri Rayon Sports ntabwo bimeze neza kuko umutoza wayo, Yamen Zelfani yagiranye amakimbirane n’umwe mu bakinnyi none abakinnyi bacitsemo ibice kuko hari abashyigikiye umutoza abandi bagashyigikira mugenzi wabo.

Yamen Zelfani ashinja Iraguha Hadji ko hari abanyamakuru ashyira amakuru y’ibyavugiwe mu ikipe bigatuma bikwirakwira harya no hino.

Byatumye abakinnyi bacikamo ibice, kuko hari abashyigikiye Iraguha Hadji, abandi bakaba bari inyuma y’umutoza.

Nta gikozwe muri Gikundiro ibintu bishobora kurushaho kuba bibi kuko ubu mu rwambariro umwuka simwiza mu bakinnyi n’umutoza kubera icyo kibazo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwacyirigiswe na benshi ntamenya uwamusekeje! Miss Uwase Raissa wirutse mu basore kugeza n’aho yambikwa impeta y’urukundo akaza kuyamburwa, yazinutswe ibyo gukirigitwa na buri wese (AMAFOTO)

Uko imbeba yaba ingana kose ni iy’injangwe! Ubukwe bw’umusaza warongoye inkumi abereye sogokuru bukomeje gutangaza benshi – Amafoto, videwo