Ibibazo bikomeje kwiyongera mu ikipe ya Rayon Sports kuva iyi kipe yanganya n’ikipe ya AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 23.
Ibi bibazo byongeye kuzamuka nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsinzwe n’ikipe ya Police FC kuwa gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 1 Mata 2023. Wari umukino uryoshye kubera ko wabonaga ikipe zose zafunguye zigakina.
Mbere y’uyu mukino abakunzi b’umupira w’amaguru bari bategereje abakinnyi 2 bari bamaze igihe batagaragara mu bakinnyi b’iyi kipe bakinaga Shampiyona barimo Ndizeye Samuel ndetse na Rafael Osaluwe Olise Bose bari bafite ikibazo k’imvune.
Ibi byatumye benshi bagira amatsiko yo kumenya abakinnyi Haringingo Francis yari bukoresha kuri uyu mukino ariko basanga ntabarimo. Umutoza w’iyi kipe nyuma y’umukino yatangaje ko Rafael Osaluwe ataramera neza ari yo mpamvu atamukoresheje ndetse ko Ndizeye Samuel nawe nubwo yagarutse ariko ntiyari buhite amukoresha ku mukino ukomeye nkuriya.
Nyuma yo kumva ibi twashatse kumenya impamvu ikomeye irimo gutuma Rafael Osaluwe adakoreshwa kandi mu myitozo iyi kipe irimo gukora yitegura imikino ya Shampiyona ubona ko aba ameze neza no kurusha abandi bakinnyi benshi bakina ku mwanya umwe nawe mu ikipe ya Rayon Sports.
YEGOB twaje kumenya ko Haringingo Francis adakunda Rafael Osaluwe Olise nubwo ubwo yavunikaga yamukoreshaga cyane. Iyo uganiriye n’uyu mukinnyi akubwira ko ameze neza ntakibazo afite ariko nawe ubwe atazi impamvu ituma umutoza amusiga ahubwo agatwara Mbirizi Eric kandi amurusha ahubwo akemeza ko ubwo umutoza atamwiyumvamo.
Ibi bishobora gushyira mu bibazo umutoza Haringingo Francis kubera ko nubwo ashyira abakinnyi hanze kandi bakagombye kumufasha ntabone intsinzi bishobora gutuma yirukanwa.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsindwa yagumye kumwanya wa gatatu n’amanota 46 ariko yahise irushwa amanota 6 na APR FC ndetse na Kiyovu Sports ihita iyirusha 5 nyuma yaho zo zatsinze.