in

Umwe muri bo ashobora gusezererwa hatagize igikorwa mu maguru mashya! Umutoza w’ikipe ya APR FC Thierry Froger n’umukinnyi w’umunyamahanga bari kurebana ayingwe kubera impamvu ikomeye

Umwe muri bo ashobora gusezererwa hatagize igikorwa mu maguru mashya! Umutoza w’ikipe ya APR FC Thierry Froger n’umukinnyi w’umunyamahanga bari kurebana ayingwe kubera impamvu ikomeye

Thierry Froger n’umukinnyi w’umunyamahanga ukomoka mu gihugu cya Sudan Sharaf Eldin Shaiboub ntabwo barimo kumvikana kugeza aho bishobora gutuma umwe muri bo ashobora gusezererwa.

Hashize iminsi uyu rutahizamu w’ikipe ya APR FC Sharaf Eldin Shaiboub atagaragara mu mikino myinshi ya APR FC aho bivugwa ko yirwaje nyuma yo kubona imikinire y’umutoza itarimo kumunyura ndetse yanagirwa inama agakomeza gutsimbarara kubye ari nabyo uyu mukinnyi avuga ko bituma APR FC itsinda abafana bihebye.

Byatangiye ubundi ubwo ikipe ya APR FC yakinaga na Pyramid FC ikanganya umukino ubanza ndetse uwo kwishyura uyu mutoza akanga gukora ibyo abakinnyi bari bamusabye gukina bagatsindwa 6-1. Uyu mukinnyi yarababaye cyane ndetse no kugaruka hano mu Rwanda ntabwo yazanye n’abandi bakinnyi bavanye mu Misiri kubera umujinya.

Kuva icyo gihe ntabwo uyu rutahizamu arongera kumvikana n’uyu mutoza cyane ko avuga ko ngo yamusuzuguye akanga kumwumva nka Kapiteni wungirije. Ubu igikomeje kwibazwa ni uko uyu mubano utari mwiza uri hagati y’umutoza n’umukinnyi uzarangira bitewe ni uko ibintu byafashe indi ntera.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Arongeye na none kandi! Youssef Rharb ntanyuzwe muri Rayon Sports n’ibihe bari kumunyuzamo

RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwa Urimubenshi Jean Pierre ukomeje kubabaza abatari bake