in

Umwe mu bayobozi ba APR FC akomeje guhamagara abakinnyi ba Rayon Sports abasaba kuzitsindisha mbere y’iminsi micye ngo bacakirane

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushinja Mupenzi Eto’o guhamagara abakinnyi bayo mbere y’uko bacakirana na mucyeba APR FC.

Ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Amakuru dukesha Radio Flash FM ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gushinja Mupenzi Eto’o guhamagara abakinnyi b’iyi kipe abasaba kuzakina nabi.

Mupenzi Eto’o usanzwe ushinzwe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, si ubwa mbere avuzweho gutegura abakinnyi ba Rayon Sports abasaba kwitsindisha, gusa kugeza ubu nta bimenyetso bifatika byari byagaragara.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 21 Mata 2019, icyo gihe yayitsinze igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti nyuma y’ikosa Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC yakoreye kuri Mugisha Gilbert wari mu rubuga rw’amahina.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester United yatangaje urutonde ruvuguruye rw’abakinnyi izifashisha muri Europa League

“Uko akora akazi mu muziki, no mu gitanda ntahirengagiza” Diamond Platnumz agiye kwibaruka undi mwana