in ,

Umwe mu batoza bakomeye isi ifite agiye gutoza ikipe ikomeye yo mu gihugu cy’ubufaransa

Nyuma yo gutangira Champiyona neza ndetse no kwitwara neza mu mikino yose amaze, kwitabira ndetse akaba yarakoze impinduka zikomeye mu ikipe dore ko abakinnyi benshi yatangiranye bari bashya mu ikipe, umutoza w’umutaliyani Claudio Ranieri utoza ikipe ya Nantes akaba yagiriwe icyizere n’umuherwe wa Lyon Jean Michel Aulas, kuburyo ashaka kumuha akazi ko gutoza iriya kipe ya Lyon maze agasimbuzwa Bruno Genesio udashakwa n’abafana.Image result for Ranieri

Amakuru dukesha ikinyamakuru L’Equipe aravuga ko umuherwe wa Lyon Aulas yaba yahamagaye Ranieri kugirango baganire kuburyo yahindura ikipe akava muri Nantes akajya muri Lyon. Icyagaragaje ko uyu musaza ashobora kubyemera ni amagambo yasubije ubwo yabazwaga n’itangazamakuru kuri iki kibazo. uyu musaza yagize ati:”Je sais que le président de Lyon m’apprécie. Quand j’étais à Monaco, il me l’avait déjà dit mais on ne peut jamais dire ce qui va se passer demain. Je suis très content ici, à Nantes, et je remercie le président Aulas d’avoir dit des choses positives sur moi. On ne peut jamais dire jamais.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu mugabo yagize ati:”Ndabizi ko President wa Lyon, igihe narindi muri Monaco yari yaransabye n’ubundi kujya hariya ariko ntawumenya icyo ejo hazaza habitse. Aha i Nantes ndi ndahishimiye cyane kandi ndashimir cyane Aulas kubw’amagambo meza akomeje kugenda amvugaho. Nta narimwe nzigera mvuga ijambo ntibishoka.”

Ibi rero akaba aribyo byateye inkeke abafana ba Nantes ko bashobora kuba umutoza wabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Platini wo muri Dream Boyz arashinjwa gutwara umugore w’abandi

Dore ikintu gitangaje Kitoko atajya abura ku mubiri we bamwe bavuga ko ari nacyo kimuranga