Nyuma yo gutangira Champiyona neza ndetse no kwitwara neza mu mikino yose amaze, kwitabira ndetse akaba yarakoze impinduka zikomeye mu ikipe dore ko abakinnyi benshi yatangiranye bari bashya mu ikipe, umutoza w’umutaliyani Claudio Ranieri utoza ikipe ya Nantes akaba yagiriwe icyizere n’umuherwe wa Lyon Jean Michel Aulas, kuburyo ashaka kumuha akazi ko gutoza iriya kipe ya Lyon maze agasimbuzwa Bruno Genesio udashakwa n’abafana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru L’Equipe aravuga ko umuherwe wa Lyon Aulas yaba yahamagaye Ranieri kugirango baganire kuburyo yahindura ikipe akava muri Nantes akajya muri Lyon. Icyagaragaje ko uyu musaza ashobora kubyemera ni amagambo yasubije ubwo yabazwaga n’itangazamakuru kuri iki kibazo. uyu musaza yagize ati:”Je sais que le président de Lyon m’apprécie. Quand j’étais à Monaco, il me l’avait déjà dit mais on ne peut jamais dire ce qui va se passer demain. Je suis très content ici, à Nantes, et je remercie le président Aulas d’avoir dit des choses positives sur moi. On ne peut jamais dire jamais.”
Tugenekereje mu kinyarwanda uyu mugabo yagize ati:”Ndabizi ko President wa Lyon, igihe narindi muri Monaco yari yaransabye n’ubundi kujya hariya ariko ntawumenya icyo ejo hazaza habitse. Aha i Nantes ndi ndahishimiye cyane kandi ndashimir cyane Aulas kubw’amagambo meza akomeje kugenda amvugaho. Nta narimwe nzigera mvuga ijambo ntibishoka.”
Ibi rero akaba aribyo byateye inkeke abafana ba Nantes ko bashobora kuba umutoza wabo.