Naima Rahamatali, umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda 2016 yahishuye amabanga atanu abakobwa bagenderaho mu guhitamo abasore bakundana.
Ibanga rya gatanu: Ubwenge
Naima yavuze ko abakobwa bareba cyane abasore bafite ubwenge. Umusore ushobora gushakashaka hirya no hino kugirango arebe icyamuteza imbere akoresheje impano ze.
Ibanga rya kane: Ubusabane
Naima yavuze ko abakobwa ngo burya bikundira abasore basabana cyane, bakunda abantu bose ndetse bakunda kwiterera inzenya cyangwa se blagues mu ndimi z’amahanga
Ibanga rya gatatu: Umubiri ukeye
Naima yavuze ko abakobwa ngo burya bikundira abasore bafite umubiri mwiza kandi ukeye. Gucya k’umubiri yashakaga kuvuga hano si ukugirira isuku umubiri gusa ahubwo ni no kumenya kwambara neza bitewe n’aho ugiye ndetse n’igihe urimo.
Ibanga rya kabiri: Icyerekezo cyiza
Naima yavuze ko abakobwa bikundira abasore bafite icyerekezo cyiza cy’ubuzima bwabo. Yavuze ko umusore mwiza agomba kugira gahunda y’ubuzima bwe ndetse akanakora cyane kugirango ageree ku cyerekezo yageneye ubuzima bwe
Ibanga rya mbere: Ukwita ku mukunzi
Naima yavuze ko ibanga rya mbere ari naryo abakobwa bose nta numwe uvuyemo bagenderaho mu guhitamo abakunzi babo ari Ukwita ku bakunzi. Aha yashakaga kuvuga ko umusore mwiza agomba kumenya uko umukunzi we yaraye, uko yaramutse ndetse nuko yiriwe mbega ubuzima bwe bwose nawe akabugiramo uruhare ntihagire ikintu na kimwe amuhisha.
Naima yatangaje ko atari aya mabanga gusa kuko hari n’andi menshi gusa aya atanu yavuzwe haruguru ngo ahuriweho n’abakobwa bose.