in

Umwe mu bakinnyi beza ikipe y’igihugu y’u Rwanda dufite yamaze kumvikana na Rayon Sports vuba arerekanwa kumugaragaro

Umwe mu bakinnyi beza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi dufite yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports vuba arerekanwa kumugaragaro hatagize igihinduka.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 14 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo kumugaragaro herekanwa abakinnyi basinyishijwe ariko hari abataraza barimo Jonathan Ifunga Ifaso ndetse na Youseff Rharb bivugwa ko byarangiye bamaze kumvikana.

Nkuko dusanzwe dushaka amakuru YEGOB twamenye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports kugeza ubu bwamaze kumvikana na Muhire Kevin nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo akerekeza mu gihugu cya Kowait ntahishimire.

Muhire Kevin amaze iminsi agirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kubona ari umwe mu bakinnyi beza b’abanyarwanda ikipe yakubakiraho kandi ibintu bakagira icyo bafasha cyane ko atari umukinnyi mubi.

Ikipe ya Rayon Sports bisa nkaho ikintu cyo kugura abakinnyi barimo kugenda bagisoza ahubwo ubuyobozi bwatangiye gutekereza uko Shampiyona igomba gutangira abakinnyi bose bameze neza. Imyitozo ya mbere y’iyi kipe yatangijwe na RWAKA Claude umutoza wungirije nyuma yaho umutoza mukuru ari mu biruhuko i Dubai.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abayoboje inkoni y’icyuma: Neymar Jr yongeye gushimangira ko ari we mukinnyi wambara neza (Amafoto)

Umuvugizi wa Rayon Sports yatomagije umugore we wagize isabukuru y’amavuko