in

Umwataka ukomeye wa Rayon Sports arashaka gutandukana n’iyi kipe kubera amafaranga

Umwataka wa Rayon Sports Musa Esenu arashaka gutandukana nayo kubera ko itubahirije ibyo bumvikanye ubwo yayisinyiraga.

Amakuru dukesha ISIMBI ni uko Musa Esenu atahawe amafaranga yose yaguzwe dore ko yahawe igice andi akabwirwa ko azayahabwa nyuma.

Esenu yaguzwe miliyoni 5, muri izo 5 yaje guhabwa miliyoni 2.8 ikipe imusigaramo miliyoni 2.2.

Shampiyona ikaba yarasojwe Rayon Sports imufitiye amezi 2 y’umushahara itaramwishyura uhwanye na miliyoni imwe, yose hamwe akaba yishyuza Rayon Sports 3,200,000 frw.

Nyuma y’uko shampiyona irangiye Esenu yababajwe n’uko yasabye iyi kipe amafaranga,  akaza guhabwa ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ariko akaba yaranze kuyafata ahitamo kugenda nta n’igiceri afite.

Kugeza ubu Esenu ari kwitegura gutandukana na Rayon Sports mu gihe cyose baba batamwishyuye amafaranga yose bamurimo.

Rayon Sports irimo Musa Esenu amafaranga agera kuri miliyoni 3,200,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Musa Esenu yaje muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka, akaba asigaje igihe kingana n’umwaka umwe n’igice muri Rayon Sports.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest


0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuzamu wifuzwaga cyane na Rayon Sports yamaze kongera amasezerano mu ikipe ye

Biratangaje: Umubikira yatatiye igihango yishakanira n’umushumba w’inka yarushaga imyaka 11