in

Umwataka ukomeye wa Manchester United yamaze gutizwa mu ikipe yo muri Esipanye

Ikipe ya Sevilla yatangaje ku mugaragaro ko Anthony Martial yamaze kuba umukinnyi wayo, akaba aje nk’intizanyo ya Manchester United.

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri nibwo Martial yageze muri Espagne agiye gukora ikizamini cy’ubuzima, nyuma yaho yashyize ikaramu ku mpapuro arasinya.

Uyu mukinnyi agiye muri Sevilla ku ntizanyo kugeza shampiyona irangiye kandi ikipe ya Sevilla niyo igomba kumumenyera umushahara we wose.

Ikipe ya Manchester United nta mafaranga yishyuwe kuri Martial ikindi kandi ntago bumvikanye ko agomba kuba intizanyo burundu, ahubwo ko ashobora kuzagaruka muri Manchester United nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Sevilla.

Uyu musore w’imyaka 26 yatangiye imikino ine gusa muri Manchester United kuva iyi shampiyona ya 2021-2022 yatangira, kujya muri Sevilla bisobanuye ko agiye kubona umwanya uhagije mu kibuga.

Ku wa kane, Martial azahura na bagenzi be bashya ba Sevilla ku nshuro ya mbere, aribwo iyi kipe igomba gusubira mu myitozo nyuma y’iminsi mike y’ikiruhuko.

Martial yinjiye muri Sevilla afite ibyiringiro byo kuzitwara neza kugirango azabe mu ikipe y’Ubufaransa mu gikombe cy’isi cya 2022.

Martial asanzeyo umufaransa mu genzi we Jules Kounde ukina hagati, akaba afite igitego kimwe muri shampiyona kandi we asanzwe ari mu ikipe ya Didier Deschamps.

Julen Lopetegui utoza ikipe ya Sevilla azajya akoresha Martial nk’umukinnyi w’ibumoso cyangwa nk’umwataka umwe rukumbi.

Kuza kwa Martial bivuze ko ari umukinnyi wa kabiri winjiye mu ikipe ya Sevilla muri Mutarama, nyuma ya Corona wavuye muri Porto.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umumotari wagaragaye akubita mugenzi we umugeri yabisobanuye akora n’udukoryo tudasanzwe kuri moto (Videwo)

Nigeria: Umusore w’imyaka 29 ari mu munyenga w’urukundo n’umukecuru w’imyaka 71