Gukunda umwuga ndetse no kwitangira umwuga ni ibintu bikunze kwigishwa ndetse gutozwa mu mico myinshi igiye itandukanye mu bihugu by’inshi byo ku isi.
Uyu mwarimukazi yakoze agashya ubwo yari ari kwigisha abanyeshuribe ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere.
Uyu mwarimukazi wamenyekanye nka Madame Catherine, yitanzeho urugero mu gihe yari ageze ku masomo yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’imyanya y’ibanga y’umuntu.
Akenshi ubundi usanga abarimu bandi iyo bari kwigisha ubuzima bw’imyororokere, basanzwe bifashisha ibishushanyo bivuye mu bitabo, interineti, ndetse no ku yandi makarita kugirango isomo ry’umvikane neza.
Uyu mwarimukazi Madame Catherine ntiyegeze yita kukuba ari mukuru ahubwo yitaye kukuba abanyeshuri bamenya byimazeyo ibyo yigishaga.
Abanyeshuri kandi nabo bitwaye nk’abantu bakuru bakomeza gukurikiza amasomo nk’aho ntacyabaye.