in

Umwarimukazi yabyaye abana bane mu mwaka umwe.

Ni umugore w’imyaka 31 akaba yitwa Jessica Pritchard wo mu Bwongereza, uyu usanzwe yigisha mu mashuri abanza, yabashije kubyara abana bagera kuri bane mu gihe kitageze ku mwaka, kubera ko yatwaye inda inshuro ebyiri mu bihe bya guma murugo zitandukanye. Uyu mukwezi kwa gatanu 2020, nibwo yabyaye umukobwa we Mia, nkaho bidahagije uyu yahise atwara indi nda kuko mumezi 11 yakurikiye nukuvuga mukwa kane 2021, uyu yahise yongera abyara impanga za batatu basanga wa mukobwa ubwo baba buzuye bane mu gihe cy’amezi 11 nk’uko ikinyamakuru the Mirror  cyabyanditse.

Uyu mugore ariko nubwo yabyaye aba bane muri ayo mezi, sibo bonyine yari afite kuko yari asanganywe nundi mwana w’imyaka umunani bivuze ko ubu bagize abana batanu. We n’umugabo we Harry Williams w’imyaka 34, ngo bakimara kumva ko bitegura impanga z’abana batatu (triplets) ngo bumva bakubiswe n’inkuba cyane ko bari bakiri konsa n’urundi ruhinja rutarageza n’umwaka umwe.

Icyakora aba babyita umugisha bahawe n’Imana kabone nubwo ubu bagize abana batanu mu gihe cy’imyaka umunani yonyine. Aba bavuga ko ayo mezi 12 yabaye ikintu gikaze kuri bo, kuko bahuye na guma murugo itari yoroshye, bakubitiraho abana batanu mu by’ukuri nibintu bitoroshye na gato. Uyu mugore avuga ko ubwo yari akiri mu kiruhuko cyo kwibaruka umwana we Mia, aribwo yavumbuye ko atwite inda y’abana batatu, ibi ngo byabaye nkukubiswe n’inkuba kuko atari ibintu yigeze atekereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mama Sava yerekanye imodoka nziza yaguze anavuga igihe azakorera ubukwe

I Nyamirambo: Ikamyo icitse feri igonga umusore ahita yitaba Imana