Mu Buhinde, umwarimu w’imyaka 52 yubatse inzu isa neza cyane n’inzu yamamaye ku isi ya Taj Mahal,ayiha umugore we nk’impano ,bituma abatari bake bumirwa
Anand Prakash Chouksey yubatse “urwibutso rw’urukundo” mu mujyi wa Burhanpur, mu Buhinde rwagati. Kubaka iyi nzu byamutwaye amadorari 260.000.
Chouksey yabwiye BBC ati: “N’impano ku mugore wanjye, ariko no ku mujyi ndetse n’abaturage.”
Taj Mahal ni inyubako ihambaye yo mu kinyejana cya 17 iherereye mu mujyi wa Agra. Yubatswe n’Umwami w’abami Mughal Shah Jahan mu rwego rwo kwibuka umwamikazi Mumtaz, wapfuye yibaruka umwana wabo wa 14.
Uru rwibutso rutangaje rw’uyu mwami w’abami, rwubatswe mu buryo butangaje, ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo mu Buhinde. Mbere y’icyorezo cya Covid-19, yakiraga abantu 70.000 ku munsi, barimo ibyamamare n’abanyacyubahiro.
Kopi ya Taj ya Bwana Chouksey, iherereye hagati mu mutungo we wa hegitari 15 urimo ibitaro kandi bikurura abashyitsi.
Chouksey yagize ati: “Abantu benshi barimo kwifatira amafoto yabo hano.”
Ntabwo ndimo kubabuza, kubera ko mu mujyi wacu, turi umuryango wunze ubumwe aho buri wese amenyekana. Inzu yanjye rero irafunguye kuri bose. ”
Bwana Chouksey yasobanuye ko abashyitsi bose batemerewe kwinjira mu nzu kubera ibintu by’agaciro biri muri iyo nyubako kandi ntabwo bakwizera abantu bose.