Umwarimu wo muri kaminuza washukishaga umunyeshuri w’umukobwa hanyuma na we akamushimisha baryamana ,yakatiwe gufungwa imyaka ibiri.
Uru nirwo rubanza rwa mbere mu manza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rukozwe muri kaminuza zo muri Maroc aho umwarimu aba ashinjwa guha abakobwa amanota aba asambanya.
Umwarimu w’ubukungu muri kaminuza ya Hassan I mu mujyi wa Settat yahamwe n’imyitwarire idakwiye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aba akatiwe ibiri atyo.
Abandi banyeshuri bane bagomba kwitaba urukiko nyuma mu rwego rwo gukurikiranwaho ibyaha byifatanyacyaha no kugira uruhare muri ibyo byaha byakozwe na mwalimu.
Iyi nkuru yamenyekanye muri Nzeri binyuze ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa ubutumwa bivugwa ko bwari hagati y’uwo mwalimu n’umunyeshuri bari bahuriye kuri uwo mugambi.
Imanza z’abarimu baba bafitanye umubano wihariye n’abanyeshuli cyane cyane abo badahuje ibitsina zikomeje kumvikana hirya no hino. Akenshi ariko ikosa riba gutanga amanota kutayakwiye ndetse no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato undi.