in

Umwarimu wibarutse abana b’impanga 7 aratabaza nyuma y’uko ibitaro biri kumwishyuza amafaranga ataratunga mu buzima bwe

Umwe mu bana 7 yibarutse yitabye Imana ,none ibitaro nabyo birikumwishyuza miliyoni zirenga 44
Umwe mu bana 7 yibarutse yitabye Imana ,none ibitaro nabyo birikumwishyuza miliyoni zirenga 44
  1. Umwarimu witwa Mrs. Ngozi Uzodike, usanzwe yigisha muri kaminuza ya Nnamdi Azikiwe University ,iherereye Awka, Anambra State mu gihugu cya Nigeria  ,agakora mu gisata cya Business Administration ,ari gutabaza nyuma yo kwibaruka abana 7 b’impanga mu bitaro bya Obijackson Women and Children Hospital, biherereye Okija none akaba ari kwishyuzwa amafaranga ngo ataratunga mu buzima bwe.

Uyu mwarimu avuga ko yibarutse abana ba 7 icyakora umwe muri bo w’umukobwa agahita yitaba Imana , ariko ngo ibitaro ntibinagire impuhwe ngo bikaba biri kumwishyuza miliyoni 19 z’amanya Nigeria ,ni ukuvuga agera kuri  miliyoni 44 n’ibihumbi 995,707 mu manyarwanda .

Umugabo w’uyu mugore  Mr. Celestine Uzodike avuga ko amafaranga bari kwishyuzwa ari menshi kandi ari nta bushobozi bafite ,cyane ko ngo umugore we yari amaze imyaka irenga ibiri ,aho akora atishyurwa bityo ko ntabushobozi bafite bwo kwishyura ibitaro ngo bajye kwita no kubana.

Bakaba bari gusaba abagira neza ngo babafashe kwishyura ibitaro .

Umwe mu bana 7 yibarutse yitabye Imana ,none ibitaro nabyo birikumwishyuza miliyoni zirenga 44
Umwe mu bana 7 yibarutse yitabye Imana ,none ibitaro nabyo birikumwishyuza miliyoni zirenga 44

Source :battabox

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze akorera Bruce Melodie agakorera Diamond, yabonye akandi kazi k’umuhanzi urenze

APR FC yongeye gutsindwa na Bugesera FC mu mukino wa gicuti