Umunyeshuri yakoze agashya aza ku ishuri yambaye hafi amashati yose afite mu rugo nyuma yo kugira ubwoba bw’inkoni yari gukubitwa na mwarimu.Amashusho agaragaza uyu mwana wo muri Kenya yasakajwe ku mbuga nkoranyambaza zitandukanye aho yari yambaye amashati 8 imbere y’impuzankano, yaje gutegekwa na mwarimu kwiyambura ayo mashati yose maze bitwara igihe kinini mu kuyiyambura.
Abanyeshuri bigana n’uyu mwana utatangajwe amazina bumiwe, ahanini yabitewe nuko mwarimu we akunda gukebura abanyeshuri yifashishije akanyafu, uyu mwana nawe yahose yigira inama yo kwambara imyenda yo hejuru yose afite, yambaye amashati avanga n’imipira ageza ku bintu 8 ku buryo akanyafu ko ku bitugu katamwinjira.
Amakuru akomeza avuga ko uyu munyeshuri yari yakererewe ku ishuri kandi yahawe umukoro bityo akumva ko akubitwa, ageze mu ishuri batunguwe ahita ategekwa gukuramo imyenda 8 yari yambaye, byagaragaraga ko yagiye ku ishuri atoze (atakarabye umubiri we). Tuko dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu batandukanye bagiye bavuga kuri uyu mwana nyuma yo kubona amashusho ye.
https://twitter.com/iamtemmytea/status/1372067378759098369?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1372067378759098369%7Ctwgr%5E%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.tuko.co.ke%2F406313-hard-boy-wears-8-shirts-vaccinate-lashes-asked-remove-all.html