in

Umwana w’umuhungu yazindutse mu cya kare ajya kurinda umuceri mu murima, Ababyeyi baje basanga yapfiriye mu murima

Umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri, yagiye kwamurura inyoni mu muceri aza gusangwa mu mazi yapfuye.

Byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 mu Murenge wa Mwiri, mu Karere ka Kayonza.

Ubuyobozi buvuga ko Mushiki w’uyu mwana ariwe watanze amakuru ko musaza we yavuye mu rugo mu gitondo cya kare agiye gucunga umuceri, nyuma y’amasaha make bagatabazwa bababwira ko apfuye.

Uyu mwana wapfuye yaguye mu mazi ari kumwe na bagenzi be babiri, ndetse ubwo yagwagamo batabaje abantu bakuru bari bari aho hafi,  bahageze bagerageza ku mutabara ariko basanga yashizemo umwuka.

ubuyobozi bwongera kwihanangiriza abaturage bakoresha abana mu kurinda umuceri no mu bindi bikorwa nk’ibi baba batemerewe.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harimo n’abahanzi b’abarund! Umuhanzi Yago yahuje abahanzi barindwi mu gitaramo cye cya mbere cyo kumurika album ye yise ‘Suwejo’

Umusore wiga muri Kaminuza y’u Rwanda yatashye ku mugoroba avuye mu masomo ahura n’ibisambo biramwambura ndetse biramukomeretsa bikomeye urutugu byenda kuruca- ifoto