Umwana w’umukobwa wo mu Mujyi wa Mexico muri Mexique, yagaragaje igipimo cy’ubwenge gitangaje, kirenze icy’abahanga babayeho mu mateka nka Albert Einstein na Stephen Hawking.
Uwageze mu ishuri wese akabasha kwiga ku Bugenge (Physique), yabishaka atabishaka yahuye n’ubuvumbuzi bw’Umudage Albert Einstein kuko amahame menshi y’Ubugenge ayafitemo ukuboko. Ni nako bimeze ku Mwongereza Stephen Hawking.
Aba bagabo nubwo batakiriho, bafatwa nk’abanyabwenge bakomeye Isi yagize hashingiwe ku gipimo cy’ubwenge bwabo, Intelligence Quotient (IQ) kiri hejuru y’icy’abandi ku Isi.
Aka gahigo kabo kari kuribwa isataburenge n’ubwenge bw’umwana w’imyaka 10, Adhara Perez wo muri Mexique.
Hagaragajwe ko igipimo cy’ubwenge bwa Perez kingana na 162 mu gihe Einstein na Hawkings, igipimo cy’ubwenge bwabo cyari 160.
Uyu mwana ufite uburwayi bwo kudasabana n’abandi bantu buzwi nka Asperger’s syndrome, atuye mu gace k’akajagari ka Tlahuac mu Murwa Mukuru Mexico.
Ikinyamakuru cyo mu Buhinde, The World is One News cyatangaje ko kubera ubwo burwayi, uwo mwana yagize kwiheba ku buryo yageze aho akanga gusubira ku ishuri.
Nallely Sanchez umubyeyi wa Perez amaze kubona uburwayi bw’umwana we bugenda bufata indi ntera, yamujyanye kwa muganga mu kigo cyitwa the Talent Care Centre ari naho batahuye ko uwo mwana afite ubwenge budasanzwe.
Uyu mwaka abifashishijwemo n’icyo kigo, kuri ubu yarangije amasomo n’ibizamini byose by’amashuri abanza n’ayisumbuye ubwo yari afite imyaka umunani ndetse yanditse igitabo cyitwa ’Do Not Give Up.’
Kuri uyu mwana ari gukora agakomo kazajya kifashishwa mu kugenzura ibyiyumviro by’abana bafite ubushobozi budasanzwe.
Akomeje amasomo ye mu bizwi Gravitational Waves and Astronomy, amasomo y’ibijyanye n’isanzure muri Kaminuza ya Mexique. Intego ni ukuba Umunya-Mexique wa mbere w’inzobere mu bijyanye n’isanzure.
Perez ari ku rutonde rw’ikinyamakuru Forbes rw’abagore n’abakobwa ijana bo muri Mexique bakomeye.