Mu karere ka Gatsibo habereye impanuka y’imashini yifashishwa mu bwubatsi yahitanye ubuzima bw’umwana w’imyaka itatu, Isenya inzu 4 z’abaturage ndetse n’abandi barakomereka.
Iyi mashini yari iri kuva Kiramuruzi yerekeza Nyagatare igeze mu murenge wa Kigarama, ku burangare bw’umushoferi wari uyitwaye, yarenze umuhanda igonga umwana wari kumwe n’umuntu mukuru bari kugenda n’amaguru uwo mwana w’imyaka 3 ahita ahasiga ubuzima.
Iyi mashini yakomeje kurenga umuhanda, igonga inzu 4, harimo imwe yarimo abantu 2 bahise bakomereka bikabije, ndetse igonga ipoto y’amashanyarazi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’lburasirazuba SP Hamdun TWIZEYIMANA yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uwari utwaye iyi mashini yafashwe ari gukurikiranwa.