in

Umwana w’imyaka 15 yafashe igare ava Nyagatare ajya i Kigali gushaka se none yaburiwe irengero

Umwana w’imyaka 15 wari ku igare atembera bakeka ko yafashe inzira ajya gushakisha se wibera mu mujyi wa Kigali kandi atazi aho aherereye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023 ni bwo hakwirakwijwe ubutumwa ku mbuga Nkoranyambaga bwasabaga abazikoresha ko uwabona umwana w’imyaka 15 witwa Nizeyimana Joshua yabimenyesha umuryango we kuko yaburiwe irengero ari ku igare yarimo gutemberaho.

Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga riragira riti “Mwaramutse, turarangisha umwana w’umuhungu witwa Nizeyimana Yosuwa wabuze guhera ejo saa cyenda z’amanwa yahagurutse, Mimuri, Nyagatare yerekera mu Rukomo-Kigali n’igare.

Ni umwana w’igikara w’imyaka 15, yavuye mu rugo avuga ko agiye i Kigali. Uwamubona n’igare yamufata agahamagara: 0788252800, 0788529296, 0784223733. Mudufashe gushakisha mwohereza mu magurupe yose mubamo no ku mbuga zose murakoze”.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Niwe wasigaye i Kigali abandi bagiye! Hakomeje kwibazwa impamvu yatumye rutahizamu ukomeye cyane wa APR FC atajyana n’abandi bakinnyi i Rubavu Kandi abafana bari bamwitezeho amanota 3

Zuchu akigera i Kigali benengango ntibamurebeye irihumye! Umuhanzikazi Zuchu waherekeje Diamond Platinimz akigera i Kigali abajura bahise bamwiba utwe