in

Umwana w’imyaka 11 y’amavuko yaciye agahigo ko kurangiza kaminuza akiri muto.

Laurent Simons, umwana w’imyaka 11 ukomoka mu Bubiligi mu Mujyi wa Ostend, yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu bugenge [Physique] yakuye muri kaminuza ya Antwerp, aca agahigo ko kuba uwa kabiri ku Isi ubonye impamyabumenyi ya Kaminuza akiri muto nyuma y’uwitwa Michael Kearney wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wayibonye afite imyaka 10 mu 1994.

Simons byamutwaye umwaka umwe gusa kwiga amasomo yose ya Kaminuza ubundi ubusanzwe atwara imyaka itatu kugira ngo umuntu ayige ayarangize.

Kuba ari umuhanga cyane byatumye yiga amashuri yisumbuye mu mwaka umwe n’igice gusa ayarangiza afite imyaka umunani.

Yakomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Eindhoven mu Buholandi ariko Kaminuza imwima impamyabumenyi kuko yari ataruzuza imyaka 10.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage, De Telegraaf, Simons yavuze ko we atita ku kuba ari umwana ahubwo icyo yitaho ari ubumenyi akura mu mashuri.

Yagize ati “[Kuba ndangije nkiri umwana] ni igice cya mbere gitangaje mu ntego mfite zo gufata ibice by’umubiri nkabisimbuza ibyuma.”

Avuga ko afite intego yo gukuraho urupfu, kuko nk’urugero umuntu arwara umutima kugeza ubwo apfuye, we ashaka kuzakora nk’umutima w’icyuma ku buryo umuntu adashobora kwicwa no kuba umutima we warwaye. Ibi byose bisaba Ubugenge [Physique].

Ati “Nshaka kuzasimbuza ibice by’umubiri byinshi bishoboka nkabigira ibyuma. Namaze gushaka inzira yo kubigeraho. Mushobora kubibona nk’ibintu bitumvikana kandi bicanganye, ariko byose nzabigezwaho no kwiga ‘Quantum physics’ [isomo ry’ubugenge risobanura neza uko buri kintu gikora].”

Kubigeraho ndashaka kuzakorana n’abarimu b’abahanga bakomeye ku Isi, nkareba mu bwonko bwabo nkatahura uko batekereza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakosa yo gukomeza gutekereza ku muntu mwahoze mukundana mugatandukana.

Ndanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa bitegura kurushinga (Amafoto)