in

Umwana w’imyaka 10 yaguye mu kibuga ahita apfa, ubwo yari arimo akora igihano yahanishijwe ku ishuri

Mu ishuri rya Red Hill Baraka muri Kenya, Shawn Victor Were, umwana w’imyaka 10, yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga arimo gukora igihano yari yahawe n’umwarimu. Iyi nkuru yateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu muryango we, aho abantu benshi basabye ubutabera.

Umubyeyi wa Shawn yahamagawe n’ishuri asabwa kuza vuba kuko umwana we yari atameze neza. Gusa, ubwo yageraga ku ishuri, yasanze umwana we aryamye ku matera, nta bisobanuro bihagije byatanzwe ku byamubayeho. Nubwo bagerageje kumujyana kwa muganga, ibikoresho by’ubutabazi ntibyakoraga neza, bikagorana kumuvura, kugeza ubwo yitabye Imana.

Abaganga basanze Shawn yari yagaburiwe umuceri na watermelon bidahiye neza mbere yo kugwa, bikaba aribyo byateje ibibazo bikomeye by’ubuzima. Bamwe mu barezi b’ishuri bavuze ko batigeze bamuha ibyo kurya, mu gihe undi mwarimu yemeye ko yamuhaye watermelon kugira ngo amufashe. Ibi byateje impaka ku burangare bw’ishuri mu kwita ku bana bari mu bibazo bikomeye.

Shawn yari ashinzwe kugenzura abanyeshuri bari koga, ariko ubwo bavuzaga urusaku, we n’abandi batanu bahise bahanishwa igihano cyo kwiruka mu kibuga. Muri icyo gihe, Shawn yaje kugwa hasi, agira ibibazo byo guhumeka, ariko ishuri ryatindije kumujyana kwa muganga. Iyi nkuru yongeye kwerekana ikibazo cy’uburangare bw’amashuri mu gufata neza abana mu gihe cy’impanuka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urukiko rwakatiye igihano gikakaye umugore wakase igitsina cy’umugabo we amuziza ko atamumara ipfa mu gitanda