in

Umwana w’igitangaza yavukiye munsi y’ibikuta abantu benshi birabatangaza – AMAFOTO

Mu rukerera rwo ku wa mbere tariki 6 Gashyantare 2023 umwana w’igitangaza yavukiye mu bikuta byasenyutse nyuma y’umutingito ukomeye wahitanye ibihumbi by’abantu muri Turukiya na Siriya.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’umukobwa yavutse ari muzima muri Siriya akurwa munsi y’ibi bikuta amahoro gusa nyina umubyara we yari yapfuye.

Bivugwa ko uyu mugore yapfuye nyuma yo kubyara uwo mwana wari ukikijwe n’ibi bisigazwa by’amazu yasenywe.

Hari amafoto akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umutabazi aterura uyu mwana wari munsi y’ibikuta.

Uyu mwana yakuwe hagati y’amabeto ahita ajyanwa ahari umutekano hanyuma gusa ababyeyi be bombi ntibarenze aho.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro ; Umubyeyi w’umumama n’abana 7 bahiriye mu nzu bose bitaba Imana

Myugariro w’Amavubi Mutsinzi Ange yabonye ikipe nshya i Burayi