in

Umwana wiga mu ishuri ryisumbuye rya GS Remera Protestant abangamiwe n’uburaya bukorerwa muri Koridoro n’abana bigana

Umunyeshuri wiga mu ishuri ryisumbuye rya GS Remera Protestant, Mbitse Calson, yagaragaje ko hari abana b’abakobwa bigana bajya bava mu ishuri bakajya gukora uburaya ahitwa Koridoro (Corridor) mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Ku wa Gatanu, tariki 3 Ugushyingo 2023, Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP) cyahurije hamwe urubyiruko rw’abanyeshuri baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu aho baganiraga kuri Demokarasi n’Uburenganzira bwa Muntu.

Ni ibiganiro aba bana bahuriyemo n’abayobozi mu nzego zirimo Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Urwego rw’Umuvunyi n’izindi.

Mbitse Calson wiga mu mashuri yisumbuye kuri GS Remera Protestant, ni umwe mu batanze ikiganiro aho yagarutse by’umwihariko ku bijyanye n’uburenganzira bw’abana mu Karere ka Kicukiro aturukamo.

Yavuze ko kimwe na bagenzi be b’urubyiruko hari byinshi bamaze gusobanukirwa n’inshingano baba bafite ku gihugu cyabo nyuma y’amahugurwa atandukanye bahawe na IRDP.

Yavuze ko mu Karere ka Kirukiro babona imbogamizi zishingiye ku icuruzwa ry’abana aho bajyanwa mu mwuga w’uburaya mu gace kazwi nka ‘Koridoro’.

Ati “Ni ahantu bariya bakobwa bakora uriya mwuga bazana abana bakabavana mu ishuri, bakabajyana gukora uriya mwuga. Nk’urugero natanga, ntabwo hashize ibyumweru bibiri, umwana w’umukobwa yari amaze igihe ataba iwabo, hanyuma nyina acunze neza aza gusanga yaragiye gutega [gutegereza abagabo baza kumugura].”

Mbitse yavuze ko ubuyobozi bukwiye gufata inshingano bugakuraho kariya gace kuko kangiza abana b’urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri.

Ati “Abenshi turi aha nk’urubyiruko twavutse twumva ‘Koridoro’, dukura twumva ‘Koridoro’ […] Nk’abana twasaba ubuyobozi gusenya hariya hantu, kubera ko bitwangiza mu mutwe nk’abana nubwo hari n’abo birangira babyize bagahitamo kuva mu ishuri bakajya kwicuruza.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko kariya gace gahangayikishije ari na yo mpamvu hari gukorwa ibishoboka byose ngo ibyaha bishobora kuhakorerwa birimo n’ibyo gucuruza abana b’abakobwa bibe byakumirwa

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sadate Munyakazi wigeze kuyobora Rayon Sports yacishije make nyuma yo kubona ubutumire iyi kipe yahamagajwemo kwitaba urukiko rw’i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Umunyamakuru wa TV10 Taikun Ndahiro yifurije isabukuru y’amavuko umusore witwa Gasana yandikaho ko ari urukundo rwe none abantu ikizere bamugiriraga cyashize – Amafoto