Umwana wari wagiye mu biruhuko kwa nyina mu cyaro akomeje kubabaza abatari bake nyuma yo gusangwa mu cyuzi yapfuye.
Umwana w’imyaka 11 wigaga mu mashuri abanza mu Mujyi wa Kigali, wari wagiye gusura nyina umubyara uba mu Karere ka Kayonza, yasanzwe mu cyuzi gihangano yapfuye, nyuma y’umunsi umwe aburiwe irengero bikekwa ko yaba yanyereye akagwamo.
Umurambo w’uyu mwana wabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2023 uboneka mu cyuzi gihangano kiri mu rwuri rw’umwe mu baturage uturanye na nyina w’uyu mwana ari nawe yari yagiye gusura. Amakuru avuga ko uyu mwana usanzwe ubana na se mu Mujyi wa Kigali ngo yari yoherejwe mu Mudugudu wa Bikinga mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini gusurayo nyina umubyara.
Akigera iwabo ngo yasuhujije abandi bana ubundi ahita akomereza mu nka baturanye ajya kuzireba, agezeyo ngo yaje kumyerera agwa mu cyuzi gihangano kiri muri uru rwuri birangira aburiwe irengero aboneka nyuma y’umunsi umwe.
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU dukesha iyi nkuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yavuze ko uyu mwana yasanzwe yaguye mu cyuzi gihangano cyacukuwe n’umuturage kugira ngo kijye gifata amazi.
Ati “ Nibyo ejo nibwo uyu mwana w’imyaka 11 yabonetse mu cyuzi gihangano kiri mu rwuri rw’umuturage. Tariki ya 18 Nzeri nibwo uwo mwana yavuye i Kigali aje gusura Mama we hano muri Bikinga. Yasuhuje abana yahasanze ahita ahitira mu rwuri kureba inka, umushumba avuga ko babonanye gato ahita amubura kugeza ubwo asanzwe mu cyuzi ku munsi ukurikiyeho ashobore kuba yanyereye agwamo.”
Gitifu Rukeribuga yavuze ko inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abaganga bahise bahagera umurambo w’umwana ujyanwa ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe, yavuze ko kandi hahise hatangira iperereza kugira ngo byemezwe koko niba uwo mwana yanyereye agwa mu cyuzi cyangwa niba hari ikindi yaba yabaye.
Uyu muyobozi kandi yasabye ababyeyi kwita ku mutekano w’abana babo bakamenya aho umwana ari umunsi ku munsi n’isaha ku isaha ngo kuko hasigaye hari ibigusha byinshi byatuma umwana apfa cyangwa akaba yahura n’ibindi bibazo. Kugeza ubu umurambo uri ku bitaro bya Gahini aho ugikorerwa isuzuma.