in

Umwana wa Kazungu ashyirwe kure y’itangaza makuru ibyaha bya Se bitazamugaruka

Kazungu Denis wiyemerera ko yishe abarenga 12,  kuri ubu ari gusabirwa gufungwa igifungo cya burundu ndetse agacibwa ihazahabu ya million 10 rwf.

Nyuma yuko uyu mugabo akomeje gushinjwa ibyaha bigera ku 10, byatangiye guhwihwiswa ko yaba yari afite umwana mukuru.

Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko umwana wa Kazungu yaba afite hagati y’imyaka 16 na 18.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga , bakomeje gusaba umuntu waba uzi iby’uyu mwana ko niba koko ahari, yamugumisha kure y’itangazamakuru ndetse ntatume  abantu bamenye ko ari umwana wa Kazungu.

Benshi bavuga ko bigoye cyane kuba abaturage babyihangari, ati kuko uwo mwana abantu bajya bamubona bakavuga ngo dore wa mwana w’umwicanyi.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndizeye Samuel ukinira ikipe ya Police FC yahagaritswe amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda

Ntabwo yari kwisondeka ! Rusine Patrick yerekanye umukunzi we